Uburyo bwo gufasha umuntu ufite ihungaba bwa TFT
Uburyo bwo gukiza ihungabana bwa TFT butandukanye n’ubundi dusanzwe tuzi. Nibyo koko buratandukanye kandi umuntu ashobora kuvuga ko bworoshye cyane kuburyo bigoye kwemera ko bwakiza. Nyamara, hashize imyaka 30, abantu batandukanye ku isi batanga ubuhamya bw’ukuntu bwabafashije kugira umutuzo n’amahoro y’umutima ku buryo budasanzwe.
Buroroshye kubukoresha, ushobora kubugerageza nawe. Kureba amabwiriza yanditse, kanda hano.
Kureba videwo yerekana uko ubwo buryo bukoreshwa kanda hano.
Niwumva nta mpinduka, cyangwa se utakize neza, nyuma yo gukoresha ubwo buryo bwo gukiza ihungabana bwa TFT,wakora “umwitozo wo guhumeka ufashe ku rwano“–kureba amabwiriza y’uko ukorwa kanda hano. Hanyuma kureba videwo y’uko uwo mwitozo ukorwa, kanda hano.
Nyuma wawurangiza ugasubiramo bwa buryo bwo gukiza ihungabana bwa TFT twatangiriyeho hejuru. Niba ntacyo biri kukumarira, ushobora kubaza ikibazo hano kuri uru rubuga. Tuzagusubiza tudatinze. Niba ushaka urutonde rw’ abahugukiwe gukoresha TFT ngo bagusuzume, kanda hano. Abafite “TFT-VT” cyangwa “TFT-Adv” ku mazina yabo bashobora no kugufashiriza kuri telefone mutarinze kubonana imbona nkubone.